Official Gazette nº 27 of 03 July 2017 Ingingo z’ingenzi z’urwandiko rwa SEBATUNZI SAIDA Pauline rusaba guhindura amazina y’umwana we ISIMBI DIEGUE DIAKITE Uwitwa ISIMBI DIEGUE DIAKITE, mwene LINCENI DIAKITE na SEBATUNZI DAIDATI Pauline utuye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali; Yasabiwe n’umubyeyi we Madamu SEBATUNZI SAIDA Pauline, uburenganzira bwo guhindura amazina, agakura izina DIEGUE mu mazina asanganywe, ISIMBI DIEGUE DIAKITE kugira ngo yitwe ISIMBI DIAKITE mu irangamimerere; Impamvu atanga ni uko akivuka se LINCENI DIAKITE yamwise ISIMBI DIEGUE DIAKITE, ariko atangiye kumenya ubwenge yaje gusobanukirwa ko DIEGUE bivuze ifi mu rurimi rwa Bambara rwo mu Gihugu cya MALI aho se akomoka, kuva ubwo bimutera ipfunwe ndetse n’ibikomere ahita aryanga, aza kurikura mu mazina ye bitanyuze mu nzira zemewe n’amategeko, akirangiza amashuri abanza. Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, gukura izina DIEGUE mu mazina asanganywe ISIMBI DIEGUE DIAKITE maze akitwa ISIMBI DIAKITE mu gitabo cy’irangamimerere kirimo inyandiko ye y’ivuka. 30

Select target paragraph3

Connect to a paragraph
Connect to an entity
Disable highlights
Add to table of contents